← Subira ku nyandiko

Ubukwe Butari Igisitaza ku Bakristo n’Abatari Abakristo

Dufite Ijambo ry’Imana risobanutse neza rivuga ko abavandimwe bakomeye mu kwizera bagomba mu rukundo kwihanganira ndetse ntibashyire igisitaza cyangwa kubababaza imitima y’abadakomeye (Abaroma 14:13, 21; 15:1-3).

Albert N. Martin
Albert N. Martin
August 23, 2025
Ubukwe Butari Igisitaza ku Bakristo n’Abatari Abakristo

Ubukwe Butari Igisitaza ku Bakristo n’Abatari Abakristo

 

Muri Luka 17:1-2, Yesu agaragaza ko muri iyi si yanduye ikagwa mu cyaha, ibyaha bidashobora kubura. Ariko akomeza agira ati: “Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano. Ibyamubera byiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya.”

 

Mu gitabo cy’Abaroma 14:15, Pawulo nawe aravuga ati: “Ariko niba mwene so agushwa n'ibyo urya [ibiryo, ibyokunywa cyangwa ibikorwa bizagaragara mubirori by’ubukwe] ntuba ukigendera mu rukundo.”

 

Ibi bidusubiza ku kibazo cy’imyambarire ikwiriye. Bizwi neza ko abagabo benshi bahuriza kandi bemera ko imyenda igaragaza umugongo, igituza, intugu ishobora kubashora mu busambanyi bwo mu ntekerezo, n’ibitekerezo bibujijwe. Rero umugore wese ugeze ku myaka yo gushyingirwa akwiye kumenyeshwa ibi na se, nyina, cyangwa umugabo bagiye kubana. Bikaba byiza kurushaho kuko abo bose bafitanye isano nawe  babimubwiye babihuriyeho.

 

Bidutere twese kwibaza tuti, “ese ni gute umugore uvuga ko yubaha Imana, kandi azi neza izi ngaruka z’iyi si yaguye mu cyaha, yashobora kwambara imyenda idakwiye, ku buryo ashobora guteza abandi gukora icyaha cyo mu bitekerezo?”

 

Imana itegeka abantu bayo “kwishimana n’abishimye.” Abavandimwe bawe muri Kristo bazaza mu bukwe bwawe bafite umutima wo kwishimira hamwe nawe. Ariko ushobora kubabuza kwishima neza, niba utitaye kuri ibi bintu bijyanye nicyo twita umudendezo wa gikristo. Urukundo ruzagusaba kwirinda gutegura ibikorwa bishobora kubabaza cyangwa kubera igisitaza ku bantu b’Imana baje kwizihiza ibirori byawe (yego, ndetse no “kuri bene Data badakomeye”). 

 

Ugomba gutekereza witonze ku bijyanye no gutanga ibinyobwa cyane cyane ibisindisha, kwita kubyino zitandukanye, n’ibindi bikorwa bishobora kwitwa umudendezo w’umukristo mu buzima busanzwe, ariko bikaba bidakwiriye mu bukwe. Kuko ibirori by’ubukwe ari ibirori rusange, si iby’abantu bake gusa. Kuko buba bwitabiriwe n’abizera bakuze ndetse n’abadakuze mu byo bizera. 

 

Dufite Ijambo ry’Imana risobanutse neza rivuga ko abavandimwe bakomeye mu kwizera bagomba mu rukundo kwihanganira ndetse ntibashyire igisitaza cyangwa kubababaza imitima y’abadakomeye (Abaroma 14:13, 21; 15:1-3). Bityo rero, urukundo “rudashaka ibyarwo” ruzatuma nk’abashyingiranwa b’Abakristo, muba maso cyane, mwirinda ibikorwa bishobora gutuma abandi batishimira ubukwe cyangwa ibirori byo kwiyakira.

 

Kubera ibyo twabonye bitanejeje, bituma twngera kuvuga ku bikorwa birori mu birori byo kwakira abageni. Ibyo inshuti n’abavandimwe bavuga ku mugeni n’umukwe bigomba kurangwa no kubaha no kugira ikinyabupfura. Mu gihe hari abarimo gusangiza abandi inkuru bwite, n’iyo yaba isekeje, ntibigomba gutuma uwo ari we wese waje mu birori arakara cyangwa ngo ababare mu mutima, anatungurwe.

 

Ibyatubaye nanone biradutera kuvuga ku buryo ibi birori biteguwe, umubare w’ibikorwa biri muri gahunda, ndetse n’igihe bifata, byose nabyo bigomba gutekerezwaho neza. Kenshi twagiye mu birori aho byagaragaraga ko abantu benshi harimo n’abashyitsi bacitse intege, bananijwe cyangwa bababajwe n’ibirimo kuba. Icyo gihe, iri jambo ryoroheje ryo mu Abaroma 13:10 rikwiye kuba nk’igitambara cyera gishimangira ibyo tuvuga n’ibyo dukora byose mu birori: “Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi; ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko y’Imana.”

 

Niba hari igihe gikwiye cyane cyo gukurikiza rya tegeko ry’agaciro ryo muri Matayo 7:12, ni mu gihe utegura ibirori byo kwakira abantu mu bukwe.

 

Muri make, turongera gushimangira ko icy'ingenzi ku mitima yacu nk’abashumba banyu, ari uko ubukwe bwose buyobowe natwe buba ari umuhango wuzuye ibyishimo ariko kandi wera, ugaragaza neza kandi mu buryo bufatika imbaraga z’Inkuru nziza ya Yesu Kristo. Ni igihe kigomba kuba icy’ibyishimo, bitabangamiwe n’ibigusha cyangwa ibibabaza ubwoko bw’Imana. 

 

Ikindi kandi, icyifuzo cyacu – kandi twizera ko munagihuriyeho natwe – ni uko n’abatari Abakristo bazitabira ubukwe banyu bazabona kandi bakumva ibintu byerekana neza uko umukristo nyawe ari, bikabatera ishyaka ryo kumenya Umukiza wanyu.

Ibyiciro:

Sangiza Inyandiko

Umwanditsi

Albert N. Martin

Albert N. Martin

Albert N. Martin yakoze umurimo w’ubupasitori imyaka 46, kuva mu 1962 kugeza mu 2008, ayobora Itorero Trinity Baptist church ryo mu mujyi wa Montville, muri New Jersey. Umurimo w'ivugabutumwa yakoze waranzwe no gusobanura neza Ijambo ry'Imana yuzuye imbaraga z'Imana.

Iyandikishe ku butumwa bwacu

Habwa inyandiko nshya n'amashusho agezweho kuri email yawe.