Uko kutishushanya n’ab’isi, cyane cyane mu nguni nyinshi z’ubuzima, bigomba kugaragarira mu buryo budashidikanywaho mu bukwe bwa Gikristo nyabwo, kugira ngo bigaragaze kandi bishimangire icyo ubutumwa bwiza bwakoze mu buzima bwanyu.
Ibyanditswe bitwigisha mu buryo bweruye ko ubutumwa bwiza ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa (Abaroma 1:16). Igice kinini cy’iyo mbaraga y’Imana kigaragarira mu buntu bwayo bwinshi buturokora iki gihe kibi cya none (Abagalatiya 1:4). Ikindi kandi, nk’uko intumwa Pawulo ibivuga, ishimwe ryaturuka ku mbabazi nyinshi twagiriwe muri ako gakiza rikwiriye kutuganisha mu buzima burangwa n’impinduka zijyanye no kutishushanya n’ab’isi, ahubwo tugakomeza guhinduka tugize imitekerereze mishya (Abaroma 12:1–2).
Uko kutishushanya n’ab’isi, cyane cyane mu nguni nyinshi z’ubuzima, bigomba kugaragarira mu buryo budashidikanywaho mu bukwe bwa Gikristo nyabwo, kugira ngo bigaragaze kandi bishimangire icyo ubutumwa bwiza bwakoze mu buzima bwanyu.
Icya mbere, iryo tegeko ryo kutishushanya n’ab’isi rigomba kugaragara mu mvugo ikoreshwa mu ndahiro abageni bagirana. Umugabo n’umugore b’abakristo bemera igishushanyo Imana yahaye urushako n’inshingano za buri wese nk’uko byahishuwe mu Byanditswe byera, bazagira ubushake bwo kugirana indahiro zigaragaza mu buryo busobanutse ko basobanukiwe neza kandi bemeye n’umutima wabo wose ibyo Imana itegeka kandi ishima kuri bo muri izo nshingano nshya.
Isi yatesheje agaciro inyigisho z’ukuri kwa Bibiliya zijyanye n’inshingano Imana yahaye umugabo zo kuyobora mu rukundo, gutunga no kuba umuyobozi w’urugo. Mu buryo bumwe n’ubwo, isi yanze inshingano z’umugore nko gukunda, kumvira, kuba umufasha, umwunganizi ndetse no kugandukira umugabo.
Nta mukristo n’umwe wifuza ko abantu bashidikanya niba koko we n’uwo bashyingiranwe baranze imitekerereze y’isi kuri izi ngingo, maze bakishimira kwakira inyigisho za Bibiliya ku nshingano z’umugabo n’iz’umugore mu rugo.
Kubera iyo mpamvu, niba mwihitiyemo amagambo y’indahiro z’ubukwe aho gukoresha ayo umukuru w’itorero wanyu yababwiye, turateganya ko muzagaragaza neza mu buryo bwumvikana imvugo ya Bibiliya yerekeza ku kuyobora mu rukundo no kuba umutware ku ruhande rw’umugabo, ndetse no kuganduka byuje urukundo ku ruhande rw’umugore.
Byongeye kandi, muri iki gihe dusohoyemo aho gatanya nyinshi zibaho byoroshye kandi nta mpamvu zifatika zabayeho, abageni b’abakristo bagomba gusobanukirwa ndetse bakamenya neza badashidikanya ko indahiro zabo zisobanura neza ko binjiye mu buzima bw’ishyingiranwa babizi neza, kandi babyemejwe n’umutima umwe, nk’isezerano rikomeye rizaramba bavuga bati,“kugeza urupfu rutandukanije.”
Hari ibyo twigeze guhura nabyo biratubabaza, ibyo biduteye kongeraho ijambo rimwe ry’imbuzi ku bijyanye n’ibiri mu ndahiro zanyu. Hari amagambo n’interuro z’imitoma bikwiye hagati y’umugabo n’umugore biherereye. Ariko rero, ntimukwiye kubishyira mu ndahiro zivugirwa mu ruhame.
Albert N. Martin yakoze umurimo w’ubupasitori imyaka 46, kuva mu 1962 kugeza mu 2008, ayobora Itorero Trinity Baptist church ryo mu mujyi wa Montville, muri New Jersey. Umurimo w'ivugabutumwa yakoze waranzwe no gusobanura neza Ijambo ry'Imana yuzuye imbaraga z'Imana.
Habwa inyandiko nshya n'amashusho agezweho kuri email yawe.