Menya byinshi k'umugore uzashimwa ministry. Intego, Icyerekezo, Intego Nyamukuru, Abo urubuga rwakorewe, n'ibikorwa byacu.
Ubuntu n'amahoro bigwire muritwe. Turashima Imana ubuntu yatugiriye muri Kristo Yesu. Inkuru yacu itangirira kuri Samila AKIMANA; ubwo yakizwaga 2016.
Uko yagendaga arushaho kumenya no gusobanukirwa Impamvu Imana yamuremye nk'umugore, icyo ahamagarirwa, kubwicyubahiro cy'Imana gusa, byamuhaga igisobanuro nyacyo cy'ubuzima. Sibyagarukiye aho gusa, ahubwo yaterwaga agahinda no kubona abagore benshi bafite urujijo ku bijyanye nabo baribo, n'uburyo bahamagarirwa kubaho, kandi Imana yarabihishuye.
Agira ishyaka ryo kujya abiganira n'abandi mugihe bahuye. Bamwe munshuti ze Alice IRASOHOZA na Merveille NZAYIHIMBAZA, uko barushagaho kuganira, niko bisangaga bafite intumbero imwe, ibyifuzo byo kumenyesha abandi bagore ukuri bimwe.
Bajya inama ndetse basenga basaba Imana kubayobora kugikwiye bakora. Igikwiye bakora cyaje kuba UMUGORE UZASHIMWA MINISTRY.
Umugore Uzashimwa ministry ni umuryango uhamya Kristo, ugizwe n'itsinda ry'abagore bagiriwe ubuntu n'Imana, bakizera, bagacungurwa muri Kristo Yesu, ubu bakaba ari ibyaremwe bishya, bishishikajwe no kumvira Umwami akaba ariwe babereyeho gusa. Ibyo bigatuma bashishikazwa no kumenyesha n'abandi bagore babanyarwanda (abato n'abakuru) Umuremyi wabo, abo baribo ndetse n'umuhamagaro wabo bafite murugo, mw'itorero no muri societe.
Imana niyo yaduhaye ubushake bwo kuyikorera no gukorera abandi, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere henshi mu Rwanda, abagore bizere n'ibishima, bamenya impamvu Imana yabaremye ndetse babeho bumvira, bashimwa n'Imana n'abantu, Umwami wacu abe ariwe ubishimirwa.
Gushima no guhesha icyubahiro Imana mu bikorwa byacu byose.
Gutanga ubutumwa bwiza bw'Imana ku bagore bose.
Gufasha abagore kumenya umuremyi wabo, kwimenya no kumenya icyo Imana yabahamagariye nk’abagore.
Gukora no guhugura abagore bose bumva ururimi rw'ikinyarwanda - abato n'abakuru, abashatse n'abatarashaka, kugira ngo bamenye Imana kandi babe ariyo babereyeho kubw'icyubahiro cyayo mumuhamagaro wabo nk'abagore.
Kubona abagore bashinze imizi mu Ijambo ry'Imana, bazi Imana, bizera Kristo, bakaba ariwe babereyeho gusa. Mumigirire yabo, bakaba ari ibisonga byiza by'Imana mumuhamagaro wabo nk'abagore.
Abakobwa n’abagore, Abato n'abakuru, Abubatse n'abatarashaka.
Gufata inyandiko zigisha abagore kuba abagore bera, ziri mu cyongereza, maze tukazishyira mu kinyarwanda.
Kwandika inyandiko ngufi zifasha abagore mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Gutanga inama ku ibibazo abagore bagira bitandukanye.
Kureberera minisiteri yose, Kuyobora itsinda, Kugenzura imikorere n'ibikorwa bya minisiteri.
Kwandika no kubika inyandiko z'ingenzi, Gutegura inama, Guhagararira minisiteri igihe bibaye ngombwa, Kwibutsa no kugenzura ibikorwa bya minisiteri.
Gushaka no gukorana n'abafatanyabikorwa, Guhagararira minisiteri mu bikorwa biyihuza n'abandi, no kugenzura itumanaho ry'ubucuti n'ubufatanye n'abandi.
Guhindura no kunononsora inyandiko ngufi, Gukorana n'itsinda ry'itumanaho, Kugenzura nimba ubutumwa bujyanye n'igihe n'icyo kigamije, Gutegura inyandiko zifashishwa muruhame.
Twemera Imana imwe, Umuremyi n'Umwami w'ijuru n'isi yose, ihoraho, mu ba persons ba tatu: Data, Umwana, na Mwuka Wera. (Itangiriro 1:1; Gutegeka kwa Kabiri 6:4; Matayo 28:19; Mariko 12:29; Yohana 10:30; Ibyakozwe 5:3–4; 2 Abakorinto 13:14; Abaheburayo 1:1–3).
Twemera ko Bibiliya ari Ijambo ry'Imana, Ibyanditswe byera by'Isezerano rya Kera n'Isezerano Rishya byahumetswe n'Imana. Ibyanditswe byera biratunganye, ntibigira ikosa, kandi ni byo byonyine bigena ibyo twemera n'uko dukwiye kubaho. (2 Timoteyo 3:16–17; 2 Petero 1:20–21; Yohana 17:17).
Twemera ko abantu bose bavukanye kamere y'icyaha Kubera icyaha cya Adamu, abantu bose bavuka ari abanyabyaha, batandukanijwe n'Imana kandi mugihe batacungurwa, bakazarimbuka. Ntawushobora kwicungura ni impano y'Imana. (Abaroma 3:10–23; Abaroma 5:12–19; Abefeso 2:1–5)
Twemera ko agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo wenyine. Yesu Kristo, Imana nyakuri kandi umuntu nyakuri, yabaye umuntu, abaho ubuzima butunganye, apfa ku musaraba kubw'abanyabyaha, arazuka ku munsi wa gatatu. Umukiro uboneka ku buntu binyuze mu kwizera Kristo wenyine, si ku bwibikorwa. (Yohana 14:6; Abaroma 5:6–11; Abefeso 2:8–9; Tito 3:5)
1. Twemera ko Imana yaremye umugabo n'umugore bose mu ishusho yayo. Bose bafite agaciro kangana, n'uburenganzira bungana imbere y'Imana. Twemera ko bose bahamagarirwa guhesha Imana icyubahiro mu buzima bwabo bwose. (Imigani 31:25–31; 1 Abakorinto 10:31; Abakolosayi 3:17; Itangiriro 1:26–27; Abagalatiya 3:28).
2. Twemera ko abagore bakizwa kimwe n’abagabo muri Kristo. Mu gukizwa, nta tandukaniro riri hagati y’umugore n’umugabo imbere y’Imana. Abizera bose, baba abagabo cyangwa abagore, ko ari abana b’Imana, basangiye umurage w’ubugingo buhoraho, kandi bose bari kumubiri wa Kristo. (Abaroma 8:16–17; Abagalatiya 3:26–29; 1 Petero 3:7).
3. Twemera ko abagore bahawe impano z'Umwuka Wera ku bw' umurimo. Umwuka Wera aha abagore n'abagabo impano zitandukanye zo kubaka itorero. (Ibyakozwe 2:17–18; Abaroma 12:4–8; 1 Abakorinto 12:7–11)
4. Twemera inyigisho ya Bibiliya itubwira ko abagabo n'abagore bafite inshingano zitandukanye ariko zuzuzanya. Abagabo bahamagarirwa kuyobora, gutegeka ingo zabo ndetse no kwita ku itorero. Abagore bagahamagarirwa kuba abafasha kubagabo babo, babagandukira muri byose nk'uko Umwami abategeka. Umutwe w'umugabo ni Kristo ariko umutwe w'umugore ni umugabo we. (Abefeso 5:22–33; 1 Timoteyo 2:11–14; Tito 2:3–5; 1Abakorinto 11:3)
Iyandikishe maze ujye ubasha guhabwa inyandiko nshya, umenyeshwe gahunda za minisiteri mugihe zihari.