Ese ntibikwiriye ko abageni b’abakristo bereka abitabiriye ko Ubutumwa bwiza bwabateye umutima wo kumvira Umwami no kwiyemeza kwambara mu buryo buboneye, nk’uko babyerekana mu kwiyegurira Kristo?
Mu mucyo wibyo dusoma mu gitabo cy’Abaroma 12:1–2, twakibaza, ese ntibikwiriye ko abageni b’abakristo bereka abitabiriye ko Ubutumwa Bwiza bwabateye umutima wo kumvira Umwami no kwiyemeza kwambara mu buryo buboneye, nk’uko babyerekana mu kwiyegurira Kristo? Ku bw’ibyo, abakristo ntibakwiye kwemera ko ubukwe burangwa no kwambara imyenda igaragaza ibice by’umubiri birenze urugero, cyangwa imyambaro igaragaza kudaha agaciro amahame y’Imana arebana no kwambara wikwije.
Imyambarire y’abitabira ubukwe igomba gushimangira no guhuza n’Ubutumwa Bwiza bwigishwa ku gatuti mu itorero ryanyu. Birashoboka rwose ko umuntu ashobora gutesha agaciro ukuri k’Ubutumwa bwiza, binyuze mu byo akora, no mubyo avuga (nk’uko tubibona Abagalatiya 2:14 aho ibi bigaragarira mu buryo bweruye).
Birumvikana ko umukristo w’umugore yifuza ko ubukwe bwe buba uburyo bwo kugaragaza ibishimisha Umwami n’Umukiza we. Ubukwe se si amahirwe meza ku mugore w’umukristo yo kwerekana imbere y’abitabiriye bose ko Imana yashyize mu mutima we icyifuzo gikomeye cyo kuba umugore w’umutima uboneye kandi wiyoroshya?
Birumvikana, umugore wubaha Imana ntiyatekereza ndetse ngo agambirire kuzamurira irari abagabo bitabiriye ubukwe, guteza isoni n’ikimwaro mu mitima y’abanyetorero bari aho mu bukwe bwe, kubabaza imitima y’abashumba bamurera, no gusebya ubuhamya bw’ubutumwa bwiza bw’itorero mu gihe arimo kwiyemeza imbere yaryo indahiro zo gushyingirwa.
Hari abatanga impamvu zimwe zisanzwe bavuga ko bigoye cyane kubona imyambaro y’ubukwe n’iy’abambariye umugeni myiza idoze neza kandi iboneye. Ariko se, n’iyo byaba ari ukuri koko, Bibiliya nihehe yigisha ko kuba umukristo w’ukuri muri iyi si mbi ari ibintu byoroshye? Nubwo iyo mpamvu yari ifite ishingiro mu bihe byatambutse ubu siko bimeze kubera murandasi (internet).
Ukoresheje mundasi, ushobora gukora ubushakashatsi ukoresheje amagambo nka “modest wedding dresses” cyangwa “modest bridesmaid dresses”, ukabona ahantu henshi herekana amafoto y’imyenda myiza, ikoze neza, idasuzuguritse, kandi idahenze. Iyi myenda akenshi iba yambitse umuntu neza, ihishe umugongo n’amaboko y’umugeni, nta gituza kigaragara, kandi mu buryo bwose ikaba itanga ubuhamya bw’umugore wiyemeje ko umugabo we ari we wenyine uzabona ibice by’umubiri we bityo bikarinda bimwe mu bice by’umubiri we guhinduka igishuko mu maso y’abagabo benshi.
Mu by’ukuri, twumva bitumvikana ukuntu umugore w’umukristo yakwifuza kurangaza buri mugabo uri mu bukwe bwe amwereka ibice by’umubiri we mu gihe yiteze ko bizarebwa n’umugabo we wenyine mu buryo butunganye ku ijoro ry’ubukwe na nyuma yaho.
Mu rwego rwo gusobanura neza ibi bintu muri sosiyete n’isi muri rusange, aho abantu batagitekereza neza kubijyanye no kwambara imyambaro ikwiriye, twumva ko tugomba kuvuga mu buryo butaziguye ubwoko bw’imyambaro tubona nk’idakwiriye na gato mu bukwe bwa gikristo.
Aya mabwiriza agaragara nk’akomeye (akenshi anerekana ibidakwiye) ashobora kuba atari ngombwa mu bihe by’abizera bo mu gihe cyashize. Ariko, ibyo twanyuzemo bibabaje byatwigishije neza ko ari ngombwa cyane muri iki gihe. Ni aya akurikira:
Mu rwego rwo gufasha umugeni n’abamuherekeje kubaha iri tegeko ryo kwiyubaha kubijyanye n’imyambaro yabo bitekerejweho neza, abakuru b’itorero rya Trinity bashyizeho komite igizwe n’abagore bakuze bafite ubwenge bwo kugenzura neza niba imyambaro yatoranijwe n’umugeni yujuje ibisabwa. Nta kabuza, hari n’ubundi buryo bwiza bwagiye bushyirwaho bushobora gutuma kugera kuri izi ntego bigerwaho. Umushumba uzayobora ubukwe, hamwe n’abageni, bakwiye gusaba Imana ubwenge bwo gushyiraho uburyo bwo kugenzura iri hame ry'ingenzi.
Twizera ko mu gihe mwahisemo umukozi w’Imana uzayobora ubukwe bwanyu atazagira impamvu yo kuvuga amagambo nk’ayo umuvugabutumwa umwe yigeze kuvuga agira ati:
“Mu myaka yashize, nagize kubabara mu mutima wanjye kubera imyambaro itaboneye yambarwa n’abageni ndetse n’ababambariye mu bukwe nayoboye. Nabonye abakobwa benshi bo mu itorero ryacu basanzwe bambara imyenda ikwiriye kandi ihesha Umwami icyubahiro mu buzima bwabo bwose, ariko byagera ku munsi w’ubukwe bwabo bakambara imyenda iteye isoni cyane, igaragaza ibice by’umubiri kurusha undi munsi uwo ari wo wose mu buzima bwabo.”
Albert N. Martin yakoze umurimo w’ubupasitori imyaka 46, kuva mu 1962 kugeza mu 2008, ayobora Itorero Trinity Baptist church ryo mu mujyi wa Montville, muri New Jersey. Umurimo w'ivugabutumwa yakoze waranzwe no gusobanura neza Ijambo ry'Imana yuzuye imbaraga z'Imana.
Habwa inyandiko nshya n'amashusho agezweho kuri email yawe.