
Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama. Urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu iruhindura umugore imushyīra uwo muntu. Itangiriro 2:21–22
Ni we byabayeho gusa.
Ntiyasabwaga kugisha inama.
Ntiyasabwaga kumutegereza.
Ntiyarakeneye gusoma igitabo runaka.
Ntiyarafite uwo bahanganye.
Ntiyasabwaga kwihanganira ibikomere by’umutima.
Ntiyagombaga kwibaza niba akijijwe cyangwa adakijijwe.
Ntiyahangayikishijwe n’aho bazatura.
We gusa yisanze imbere y’umugabo wavuze ati:
“Aka ni akara ko mu mara yanjye, ni igufwa ryo mu magufwa yanjye; azitwa umugore kuko yakuwe mu mugabo.”
Uwo ni Eva.
Biratangaje. Iyi ni yo nkuru ya mbere y’urukundo mu bana b’abantu dusanga muri Bibiliya. Yatangiye itarimo kurwana n’umutima, kwitondera amahitamo, ibikomere by’ubuzima, gutinya ko watandukana n’uwo ukunda cyangwa kwiganyira iby’ejo. Icyo gihe byose byari byiza.
Icyaha Cyahungabanyije Inkuru y’Urukundo
Ariko ubwo icyaha cyinjiraga mu isi, cyahise gihungabanya inkuru y’urukundo rw’uyu muryango wari watangiye utunganye. Kuva ubwo:
N’uwo akunda ashobora kuba adakwiye urukundo ahabwa.
Ni yo mpamvu Bibiliya itubwira iti:
“Bagabo, mukunde abagore banyu.” (Abefeso 5:25) “Abagore bakuru bigishe abagore bato gukunda abagabo babo.” (Tito 2:3–4)
None se hari ishuri twakigiramo urukundo? Hari igitabo cyatwigisha urukundo icyo ari cyo, ibiruranga n’ibituruka muri rwo? Dore ibyo njyewe nabonye, kandi niringiye ko nzakomeza kubonamo byinshi.
Ishuri Nigiramo Urukundo
1. Urukundo rweretswe abatarukwiye:
Abaroma 5:8: Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.
2. Urukundo rwatanze icyari gihebuje:
1 Yohana 4:9: “Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we.” Urukundo rutanga iby’agaciro cyane.
3. Urukundo rwatanze ubugingo
Yohana 15:13 Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. 1 Yohana 3:16 Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo: ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu. Urukundo nyakuri rwarigomye.
4. Urukundo rutuma ukora ibyo utari gukora
2 Korinto 5:14–15: “Urukundo rwa Kristo ruraduhata… kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye.” Urukundo rwatanze imbaraga zo kubaho bushya. Urutonde rwakomeza…
Ibiranga Urukundo
Nta magambo meza wapimiraho urukundo kuruta aya:
1 Korinto 13:4–7: Urukundo rurihangana, rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari. Ntirwirarira, ntirwihimbaza. Ntirukora ibiteye isoni. Ntirushaka ibyarwo. Ntiruhutiraho. Ntirutekereza ikibi ku bantu. Ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri. Rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.
Kandi uwakunzwe ashobora kuvuga ati:
Indirimbo ya Salomo 7:10 Ndi uw’umukunzi wanjye, kandi urukundo rwe ararungaragariza.
Ibiva mu Rukundo
1. Gusohoza amategeko y’Imana
Abaroma 13:10: Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi; ni cyo gituma urukundo rusohoza amategeko.
2. Rutwikira ibyaha byinshi
1 Petero 4:8: Mukundane urukundo rwinshi kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.
3. Uburyo dukundamo byerekana ko twamenye Imana
1 Yohana 4:7–8: Ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana… kuko Imana ari urukundo.
4. Urukundo ni rwiza kandi ruranezeza
Indirimbo ya Salomo 4:10: Urukundo rwawe ko ari rwiza… rundutira vino.
5. Urukundo ntiruzima
Indirimbo ya Salomo 8:7: Amazi menshi ntiyazimya urukundo… n’inzuzi zuzuye ntizarurenga.
Niba tuzabana, mukunde nte?
Ishuri nigiramo urukundo ni aho nitegereza umusaraba Umwami wanjye Yesu yabambweho. Niba nkeneye igitabo cyo kwigiramo urukundo, ndafungura Bibiliya nsome burinde bwira.
Hanyuma nkegera Umukunzi mwiza Yesu nkamubwira nti:
“Mpa urukundo nk’urwo wankunze. Mpa umutima umeze nk’uwawe, kugira ngo nanjye mbashe gukunda neza.”

Alice Irasohoza ni umunyamuryango w'itorero Covenant Reformed Baptist church-Kigali. Akora umurimo wo guhindura inyandiko azivana mu rurimi rw'Icyongereza akazishyira mu Kinyarwanda ndetse agakosora nizashyizwe mu Kinyarwanda. Anategura ibitabo by'abana bishingiye ku kuri kwa Bibiliya. Atuye Kigali, Rwanda.
Habwa inyandiko nshya n'amashusho agezweho kuri email yawe.